Imikino

U Bufaransa: Ander Herrera yatangiye imyitozo yoroheje

Photo

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Paris st Germain yo mu Bufaransa Ander Herrera yatangiye imyitozo n’iyi kipe nyuma yaho agize ikibazo cy’imvune mbere y’uko umwaka w’imikino utangira ubwo biteguraga imikino ibanza ya shampiyona yo muri icyo gihugu.

Imvune ya Ander Herrera yayigize ubwo bari mu myitozo akavunika mu ivi ry’ukuguru kw’ibumoso mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani ubwo biteguraga gutangira imikino ya shampiyona yo mu gihugu cy’u Bufaransa, icyo gihe ikipe ya PSG yatangaje ko uyu mukinnyi agomba kumara hagati y’ibyumweru bitatu n’ibyumweru bine adakina.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwa interneti rwayo yatangaje ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yatangiye imyitozo yoroheje yitegura gufasha bagenzi be kureba ko bakwitara neza mu mikino yo mu marushanwa atandukanye bafite mu minsi iri imbere harimo imikino ya shampiyona ndetse n’imikio ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ U Burayi azwi nka UEFA Champions League.

Uyu mukinnyi urimo gukina umukino umwaka we wa mbere muri shampiyona y’ U Bufaransa dore ko mu mpeshyi z’uyu mwaka aribwo yaguzwe mu ikipe ya Manchester United agasinyira ikipe y’abanyamujyi b’i Paris amasezerano y’imyaka itanu ayikinira, kuva ahageze yakinnye umukino umwe w’igikombe kiruta ibindi muri icyo gihugu batsinda ikipe ya Rennes ibitego bibiri kuri kimwe, muri uyu mukino Ander Herrera yakinnyemo imonota 63.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top