Imikino

U Bufaransa: Memphis Depay ashobora kudakina EURO2020

Photo

Rutahizamu w’ikipe ya Lyon yo mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu y’u Buholandi Memphis Depay ashobora kutazakina imikino ya nyuma y’igikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi bitewe n ’imvune yaraye agiriye mu mukino wa shampiyona.

Uyu rutahizamu ayagize imvune mu mukino wa shampiyona yo mu gihugu cy’u Bufaransa ubwo yari igeze ku munsi wayo wa 18, ikipe ya Lyon yari yakiriye ikipe ya Rennes umukino uza kurangira ikipe ya Rennes itsinze Lyon igitego kimwe ku busa, gusa uyu mukino Memphis Depay ntabwo yawurangije kuko yagize ikibazo cy’imvune ku kibero cy’ i Bumoso.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’u Bufaransa byabyanditse, imvune ya Memphis Depay ishobora gutuma umwaka w’imikino wa 2019-2020 urangira atongeye kugaragara mu kibuga, gusa biteganyijwe ko muri iri cyumweru uyu mukinnyiagomba gukorerwa ibizamini by’umubiri we kugirango bamenye urwego rw’iyi mvune ndetse n’igihe azamara adakina ruhago.

Uyu mukinnyi wari ufatiye runini ikipe ye ya Lyon kuvunika kwe bizatera icyuho mu busatirizi bw’iyi kipe nubwo kugeza ubu iyi kipe idahagaze nabi k’urutonde rusange rwa shampiyona yo mu gihugu cy’u Bufaransa dore ko nyuma y’imini 18 imaze gukinwa muri icyo gihugu iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 25 ikaba irushwa na PSG ya mbere amanota 17.

Memphis Depay w’imyaka 25 y’amavuko yageze mu ikipe ya Lyon mu mwaka wa 2017 nyuma yaho yari mu ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bworeza.

Uyu mukinnyi kuva ageze muri yi kipe amaze gukina imikino 101 atsinda ibitego 42 by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Depay amaze gukinira Lyon imikino 18 mu marushanwa atandukanye akaba amaze kuyitsindira ibitego 14.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top