Imikino

U BUHOLANDI: VAN PERSIE YAGIZWE UMWE MU BATOZA BA FEYENROOD

Photo

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe ya Arsenal zo mu gihugu cy’u Bwongereza Roben Van Persie yamaze kongerwa mu batoza b’ikipe ya Feyenrood Roterdam yo mu gihugu cy’u Buholandi.

Ibyo kuba umwe mu batoza b’iyi kipe ya Feyernood byatangajwe n’iyo kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Ibyo kwinjira muri iyi kipe nk’umutoza wa ba Rutahizamu bije nyuma yaho hashize umwaka Van Persi asezeye ku mupira w’amaguru ubwo yakiniraga ikipe ibarizwa mu mujyi wa Roterdham mu buholandi.

Robin Van Persie wagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi aje muri iyi kipe nk’umutoza wa ba Rutahizamu ahasanga abandi barimo umukinnyi wakinaga imbere Steven Berghuis wakiniye iyi kipe mu myaka yo hambere ndetse na Nicolai Jørgensen wasoreje umupira muri iyi kipe ubwo hari mu mwaka wa 2016.

Van Persie wakuriye muri iyi kipe hagati ya 2001 kugeza 2014 aho yayikiniye imikino 61 ndetse agatsinda ibitego 15 nyuma akayisubiramo mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 aho yongeye kuyikinira imikino 37 agatsinda ibitego 21 yahise atangira imirimo ye mishya bitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 mu gihugu cy’u Buholandi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top