Imikino

u Bubiligi : Vincent Kompany yasezeye ku mupira w’amaguru nk’umukinnyi

Photo

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe ya Manchester city yo mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse n’ikipe ya Anderlect yo mu gihugu cy’u Bubiligi Vincent Kompany yamaze gutangaza ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru akaba yahagumye nk’umutoza mukuru wa Anderlect.

Ibyo gusezera nk’umukinnyi kuri Kompany wakinaga nka myugariro mu mupira w’amaguru bibaye nyuma yaho yari asanzwe ari umukinnyi ndetse akaba n’umutoza wa Anderlect guhera mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019-2020 nyuma yaho yari asezeye mu ikipe ya Manchester City.

Vincent Jean Mpoy Kompany w’imyaka 34 y’amavuko asezeye ku gukina umupira w’amaguru nyuma yo kumara imyaka 17 nk’umukinnyi dore ko yatangiriye gukina muri Anderlect y’iwabo mu gihugu cy’u Bubiligi ubwo hari mu mwaka wa 2003 akaba kandi kuri ubu asezeye gukina ari muri iyo kipe yamureze, dore ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yayikiniye imikino 15 akaba yaratsinze igitego kimwe.

Kompany wasezeye mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi yakinnye imikino irenga 530 mu makipe atatu yose yakiniye harimo Anderlect, Hamburg SV zombi zo mu gihugu cy’u Bubiligindetse na Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yaratsinze ibitego 31 mu marushanwa atandukanye yakinnye.

Vincent Kompany nk’umutoza agiye kuyobora ikipe ya Anderlekt mu gihe cy’imyaka ine iri imbere dore ko amasezerano yo gutoza iyo kipe azamugeza mu mpeshyi z’umwaka w’imikino wa 2023-2024, uyu mukinnyi mu ikipe y’igihugu akaba yarayisezeye amaze kuyikinira imikino 89 atsiinda ibitego 4 mu gihe cy’imyaka 15 yayikiniye, ni ukuvuga hagati y’umwaka 2004 na 2019.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top