Mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’igihugu cyo mu Butaliyani waraye ubaye ikipe ya Milan AC yari yakiriye ikipe ya Juventus warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Muri uyu mukino wahuje aya makipe yombi wabaye hitezwe kureba ibihangange biri muri aya makipe, nka Cristiano Ronaldo ku ruhande rwa Juventus na Zlatan Ibrahimovic ukinira Milan Ac wageze muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere nyuma yaho atandukanye na Los Angeles Galaxy yo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika.
Ni umukino wagarageyemo guhusha ibitego ku mpande zombi haba kuri Milan Ac na Zlatan wayo mu gihe kuri Juventus abakinnyi barimo Paul Dybala bagerageje amahirwe yo kureba mu izamu ariko bikarangira igice cya mbere cy’uyu mukino ari ubusa ku busa.
Bavuye kuruhuka, ku ruhande rwa Milan Ac yakiniraga mu maso y’abakunzi bayo ni yo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa 61, ku gitego cyatsinzwe na Ante Rebic nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’ikipe ya Juventus.
Mugihe umukino wari ugeze mu minota ya nyuma ni bwo ikipe ya Juventus yabonye igitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo kuri Penaliti yemejwe hitabajwe amashusho ya VAR bityo birangira amakipe yombi anganyije kimwe kuri kimwe.
Gutsinda igitego kuri Ronaldo muri uyu mukino byamugize umukinnyi wa mbere ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka wa 2020 mu marushanwa yose amaze gukinira ikipe ya Juventus dore ko amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 8 gusa.
Mu wundi mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’u Butaliyani wabaye kuwa gatatu, ikipe ya Napoli yatsinze Inter de Milan ibitego 2-1.
Imikino yo kwishyura muri iri rushanwa iteganyijwe ku itariki ya 4 ndetse n’iya 5 z’ukwezi kwa gatatu aho ikipe ya Juventus izakira Milan Ac ndetse Napoli ikakira Inter de Milan.
