Imikino

U Burayi: Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko Messi ari we uzahabwa Ballon d’or.

Photo

Tariki ya 2 Ukuboza 2019, ni bwo hateganyijwe ibirori byo kuzatanga igihembo cy’umupira wa zahabu, gihabwa umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’ u Burayi, gusa kuri iyi nshuro mbere yo gutanga iki gihembo, ikinyamakuru cyo muri Esipanye kitwa Mundo Deportivo cyashyize hanze inkuru ivuga ko, Lionel Messi yaba yahamagawe n’abashinzwe gutanga iki gihembo, bamubwira ko ari we uzatsinda mbere yuko umunsi nyir’izina ugera.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyemeje ko abanyamakuru ba France Football ari nabo batanga iki gihembo, bagiye mu mujyi wa Barcelone, kubwira messi ko azatsinda agatwara Ballon d’ Or ya gatandatu aho ngo azahita aca agahigo ko gutwara iki gihembo inshuro nyinshi akanyura kuri Cristiano Ronaldo dore ko basanzwe banganya inshuro eshanu zo kugitwara.

Abakinnyi batatu ari bo Virgil Van Dijk, Ronaldo Cristiano na Lionel Messi niba bagomba gutoranywamo uzatwara ballon d’or.

Lionel Messi, amaze gutwara inshuro 10 shampiyona ya Espagne, ndetse yabashije gutsinda ibitego 36 umwaka ushize, nubwo afite ibigwi ntabwo benshi bemeranywa n’abatangiye kuvuga ko iki gihembo ariwe uzacyegukana, kuko basanga Virgil Van dijk ari we ukwiye iki gihembo, nk’umukinnyi wegukanye igihembo cyo guhiga abandi muri shampiyona y’u Bwongereza, agafasha Liverpool gutwara igikombe cya Champions League ngo ni we ukwiye uyu mupira wa zahabu dore ko yanabaye umukinnyi mwiza wa UEFA.

Nubwo amahirwe menshi yerekera ku ruhande rwa Van Dijk, Christiano Ronaldo nawe ntibamwibagirwa, kuko akigera muri shampiyona y’u Butaliyani "Serie A", yakomeje gutsinda ibitego, atwara serie A ndetse anafasha Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Nations League.

Abantu batandukanye bamaganiye kure iby’iyi nkuru ngo cyane ko ishobora guteza umwuka mubi mbere y’itangwa ry’iki gihembo, Julgen Klopp utoza Liverpool abajijwe icyo avuga ku gutangwa kw’iki gihembo, we yasubije ko nibagiha umukinnyi mwiza wahize abandi umwaka ushize, ngo ntakabuza Virgil Van Dijk ni we uzacyegukana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top