Imikino

U Burayi: Lionel Messi yatowe nk’umukinnyi mwiza mu bandi 100

Photo

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi rifatanyije n’ikigo cya EA Sports bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bakomeye muri uyu mwaka mushya FIFA20.

Muri uru rutonde rwagiye ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ruyobowe n’umunya Argentine Lionel Messi aho aza imbere y’abandi bakinnyi aho afite amanota 94 mu gihe Ronaldo uza ku mwanya wa Kabiri we afite amanota 93.

Nkuko bitangazwa na EA Sports uru rutonde rukorwa hashingiwe ku bushobozi bw’umukinnyi n’uko yitwara mu kibuga hagendewe ku mwanya akinaho.

Ku bakinnyi bataha izamu, harebwa ibitego atsinda, imipira aha bagenzi be, uburyo arema imbere y’izamu bushobora kubyara ibitego, ubuhanga bwo gucenga, imbaraga akoresha n’ibindi bitandukanye mu gihe muri ba myugariro ho harebwa imipira yambuye abakinnyi bahanganye, imipira yo mu kirere yatanze abandi bakinnyi n’ubundi buryo bushobora gutuma agaragara nk’umukinnyi mwiza w’inyuma.

Uburyo hatangwa amanota hitabazwa abatoza, abahagararuye abakinnyi ndetse n’abafana bazwi kuba bareba imukino itandukanye.

Mu bandi bakinnyi bazwi bataboneka kuri uru rutonde rw’abakinnyi beza 100, harimo Andres Iniesta, Cesar Azpilicueta, Mesut Ozil, Ivan Perisic, Riyad Mahrez,Alexis Sanchez , Diego Costa, Gonzalo Higuain , Gareth Bale, Vincent Kompany na Gianluigi Buffon.

Abakinnyi 10 ba mbere :

1. Lionel Messi - FC Barcelone: 94
2. Cristiano Ronaldo - Juventus: 93
3. Neymar Jr. - PSG: 92
4. Eden Hazard - Real Madrid: 91
5. Kevin De Bruyne - Manchester City: 91
6. Jan Oblak - Atlético de Madrid: 91
7. Virgil van Dijk - Liverpool: 90
8. Mohamed Salah - Liverpool: 90
9. Luka Modric - Real Madrid: 90
10. Marc-André ter Stegen - FC Barcelone: 90



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top