Imikino

U Bushinwa: Nyuma y’imyaka 13, ikipe ya Esipanye yatwaye igikombe cy’Isi

Photo

Ikipe y’igihugu ya Esipanye mu mukino w’intoki wa Basketball yaraye itwaye igikombe cy’Isi cyaberaga mu gihugu cy’u Bushinwa nyuma yaho batsinze ikipe y’igihugu ya Argentina amanota 95 kuri 74, iki gikombe batwaye kikaba kibaye igikombe cya kabiri batwaye mu mateka yabo dore ko hari hashize imyaka 13 itarongera gutwara igikombe cy’Isi kuko yagiherukaga mu mwaka wa 2006.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Esipanye ni yo yihariye uduce twose, mu gace ka mbere k’uyu mukino Esipanye yatsinze amanota 23 kuri 14 ya Argentine mu gihe mu gace ka kabiri yatsinze amanota 20 kuri 17 ya Argentine bituma amakipe yombi ajya kuruhuka Esipanye ariyo iri imbere n’amanota 43 kuri 31 ya Argentine.

Bavuye ku ruhuka mu gace ka gatatu ikipe y’igihugu ya Esipanye nubundi yagarutse ari yo kipe inahabwa amahirwe yo kwitwara neza nk’uko byagenze mu tundi duce twabanje tubiri kuko muri aka gace ka gatatu ikipe ya Esipanye yakoze amanota 23 kuri 16 ya Argentine yageragezaga kuba yazamura ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga n’ikipe ya Esipanye.

Mu gace ka nyuma k’uyu mukino ari nako kagaragaje ko ikipe y’igihugu ya Esipanye ariyo itwaye igikombe cy’isi muri uyu mukino wintoki, iyi kipe yatsinzemo 29 kuri 28 ya Argentine, mu giteranyo cy’uyu mukino wose ikipe y’igihugu ya Esipanye yatsinze iya Argentine amanota 95 kuri 75.

Muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi ryaberaga mu gihug cy’U Bushinwa ryatangiye tariki 31 z’ukwezi kwa Munani rigasozwa kuri iki cyumweru, Umunya Esipanye Ricky Rubio niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri iri rushanwa ryose byumwihariko ku mukino wa nyuma yatsinze amanota 20 atanga n’imipira itatu ibyara amanota mu gihe Marc Gasol nawe bakinana yatsinze amanota 14.



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. manzi henry

    Monday 16 September 2019

    nice one congz spanish

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top