Imikino

U Bushinwa: U Bufaransa bwasezereye USA muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi.

Photo

Imikino y’igikombe cy’isi mu mukino w’intoki wa Basketball ikomeje kubera mu gihugu cy’Ubushinwa yakomeje muri 1/4 cy’irangiza aha ikipe y’igihugu ya Leta zUnze ubumwe za Amerika yasezerewe n’ikipe y’igihugu y’U Bufaransa nyuma yo gutsindwa ku kinyuranyo cy’amanota 10, iyi kipe ikaba yatsinzwe amanota 89 kuri 79.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ni yo yakomeje kwiharira uduce twose usibye agace ka mbere ikipe ya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ikipe y’U Bufaransa banganya amanota 18-18, mu gace ka kabiri k’uyu mukino ikipe y’u Bufaransa yatsinze amanota 27 kuri 21 ya Leta zunze ubumwe za Amerika bituma amakipe yombi ajya kuruhuka U Bufaransa buri imbere n’amanota 45 kuri 39.

Bavuye ku ruhuka mu gace ka gatatu ikipe y’igihugu y’ubufaransa nubundi yagarutse ari yo kipe inahabwa amahirwe yo kwitwara neza nkuko byagenze mu tundi duce twabanje tubiri gusa ntabwo byaje kuyihira kuko aka gace karangiye ikipe y’U Bufaransa irushwa na Leta zunze ubumwe za Amerika amanota 9 kuko Leta zunze ubumwe za Amerika zatsinze amanota 27 kuri 18 y’Ubufaransa.

Mu gace ka nyuma k’uyu mukino ari nako kagaragaje ko ikipe y’igihugu y’U Bufaransa ikomeje muri 1/2 cy’irangiza cy’iki gikombe cy’Isi, yatsinze amanota 26 kuri 13 ya Leta zunze ubumwe za Amerika, mu giteranyo cy’uyu mukino wose ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsinze iya Amerika amanota 89 kuri 79.

Ikipe y’igihugu y’U Bufaransa ikaba isanze andi makipe yamaze kubona itike yo gukina imikino ya 1/2 ari yo ikipe y’Igihugu ya Esipanye yasezereye Polonye, Argentine yasezereye Serbia ndetse na Australia yasezereye ikipe ya Czech Republic.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top