Imikino

U BUTALIYANI : Mario Mandzukic wakiniraga Juventus yerekeje muri Qatar

Photo

Uwari rutahizamu w’ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani Mario Mandzukic yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza mu gihugu cya Qatar aho yasinyiye ikipe ya Al Duhail Fc.

Ibyo kwerekeza mu bihugu by’abarabu kuri uyu rutahizamu bije nyuma yuko uyu mukinnyi atarimo guhabwa umwanya wo gukina mu ikipe ya Juventus yo mu butaliyani guhera ubwo umutoza mukuru w’iyi kipe Maurizio Sari ayigeremo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Nubwo nta byinshi biratangazwa cyane ku isinyishwa ry’uyu mukinnyi mu ikipe ya Al Duhail ikizwi cyo ni uko uyu mugabo azatangira gukinira iyi kipe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020, ikindi kandi ni uko uyu rutahizamu wari mu nzira zo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Juventus yahawe miliyoni 5 z’ama euro kugira ngo yerekeze muri iyi kipe yo muri Qatar.

Mario Mandzukic w’imyaka 33 y’amavuko yerekeje muri Al Duhail ikipe iri ku mwanya wa mbere nyuma y’imikino 11 ya shampiyona yo muri iki gihugu .dore ko iyi kipe imaze gutsinda imikino 9 ikanganya indi mikino ibiri aho kugeza ubu ifite amanota 29 ikaba irusha ikipe ya kabiri ya Al Rayann amanota 4 .

Mandzukic avuye mu ikipe ya Juventus nyuma y’imyaka 5 kuko yayigezemo mu mwaka wa 2015 avuye mu ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Esipanye.
Kuva ageze muri iyi kipe uyu rutahizamu yatwaranye na Juventus ibikombe bine bya shampiyona ya Seria A, ibikombe 3 by’igihugu ndetse n’ibindi bikombe bibiri by’igikombe kiruta ibindi muri icyo gihugu.


Muri icyo gihe cyose Mandzukic yari mu gihugu cy’u Butaliyani ahavuye ahakinnye imikino 162 atsinda ibitego 44 ndetse anatanga imipira 18 yavuyemo ibitego. Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 uyu rutahizamu nta mukino n’umwe yigeze akinira iyi kipe mu marushanwa yose yakinwe na Juventus.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top