Imikino

U BUTALIYANI: Stefano Pioli yongereye amasezerano yo gutoza AC Milan

Photo

Nyuma yaho ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani byari byavuzwe ko ishobora guha amasezerano uwahoze atoza ikipe ya Byaern Munichen Ralf Rangnick ko yatoza iyo kipe kuri ubu byemejwe ko umutoza Stefano Pioli akomezanya na yo kugeza mu mwaka wa 2022 ari umutoza mukuru.

Ibyo kongererwa amasezerano kuri Pioli mu ikipe ya Ac Milan bije nyuma yaho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ikipe ye yatsinze umukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona itsinze Sassuola ibitego bibiri kuri kimwe binatuma yizera kuzakina imikino ya Europa League mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Nyuma y’uwo mukino wabahesheje kurara ku mwanya wa Gatanu, umuyobozi wa AC Milan Ivan Gazidis yahise atangaza ko Stephen Pioli agomba kuguma muri iyi kipe mu gihe kindi cy’imyaka ibiri iri imbere, bivuze ko Pioli azaguma muri AC Milan kugera muri 2022.

Umutoza Stefano Pioli w’imyaka 54 y’amavuko ahawe gutoza iyi kipe nyuma yaho yari amaze umwaka atoza iyi kipe yo mu mujyi wa Milan dore ko azwi cyane mu Butaliyani aho yanatoje amakipe atandukanye arimo Lazio, Inter na Fiorentina.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top