Imikino

U Butaliyani: Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano muri Ac Milan

Photo

Ikipe ya Ac Milan yo mu Butaliyani yatangaje ko yongereye amasezerano rutahizamu wayo Zlatan Ibrahimovic wari washoje amasezerano y’umwaka umwe yari afite muri iyi kipe ubwo yari yayijemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019-2020, uyu mukinnyi akaba yongereye amasezerano y’umwaka umwe ari mu iyi kipe .

Nkuko byatangajwe na Ac Milan, uyu mukinnyi Zlatan yifuzwaga n’amakipe menshi yo ku mugabane w’i Burayi ndetse by’umwihariko byavugwaga ko yashoboraga no kwerekeza mu gihugu cy’u Bushinwa dore ko hari amakipe atandukanye yamwifuzaga na mbere y’uko agaruka mu Butaliyani avuye mu Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Zlatan Ibrahimovic wongereye amasezerano y’umwaka umwe w’imikino ni ukuvuga ko ari umukinnyi wayo kugeza mu mpeshyi za 2021, si ubwa mbere agiranye amasezerano n’iyi kipe yo kuyigumamo kuko bibaye ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yayigezemo avuye mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye, yaje kugaruka nanone muri iyi kipe ya AC Milan umwaka ushize w’imikino.

Uyu rutahizamu w’imyaka 38 y’amavuko yongereye amasezerano nyuma yaho yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2019-2020, kuko mu mikino 20 atsinda ibitego 11 ndetse anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego mu marushanwa atandukanye yakinnye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top