Imikino

U BWONGEREZA: Arsenal yabonye intsinzi nyuma y’amezi abiri idatsinda.

Photo

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza yaraye ibonye intsinzi yayo ya mbere nyuma yo kwirukana umutoza wayo mukuru Unai Emery ndetse kandi hari hanashize iminsi 64 iyi kipe ibarizwa i Londres itarabona itsinzi.

Iyi kipe ya Arsenal yaraye ibonye itsinzi mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza, aha bakaba batsindaga ikipe ya Westham ibitego 3-1.

Gabriel Martinell watsinze igitego cya mbere
Ikipe ya Westham izwi nka The Hammers ni yo yari yakiriye uyu mukino ndetse banatangira bitwara neza aho ubwo hari ku munota wa 38 ni bwo Angelo Ogbona yaboneye ikipe igitego cya mbere nyuma yaho hari ku mupira yari aherejwe na Pablo Fornals, nubwo iki gitego cyari kimaze gutsindwa umusifuzi yabanje kwitabaza amashusho ya VAR ngo barebe ko hatabayeho gutsinda igitego n’ukuboko birangira igitego cyemejwe ndetse banajya kuruhuka bikiri icyo gitego kimwe.

Nyuma yo kuva kuruhuka ku makipe yombi, igice cya Kabiri cyahiriye ikipe ya Arsenal yari yasohotse, ubwo hari ku munota wa 60 w’umukino ni bwo Gabriel Martinelli yaboneye ikipe ye igitego cya mbere cyo kwishyura ku mupira yari aherejwe na Sead Kolasinac.

Nikolas Pepe watsinze igitego cya kabiri

Ikipe ya Arsenal yahiriwe n’iminota icyenda yonyine yabonye ikindi gitego cya kabiri ku munota wa 66 w’umukino gitsinzwe na Nicolas Pepe nyuma y’umupira yari aherejwe na kapiteni we Pierre Emerick Aubameyang, uyu rutahizamu wari unayoboye muri uyu mukino yaje gushyiraho akadomo ku ntsinzi y’ikipe ye ubwo ku munota wa 69 uyu mukinnyi na we yahise ayibonera igitego cya gatatu ku mupira yari aherejwe na Nicolas Pepe.

Aubameyang wari kapiteni muri uyu mukino

Iyi ntsinzi ya Arsenal yagizwemo uruhare na Nicolas Pepe yatsindaga igitego cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino ndetse na Gabriel Martinel watsinze igitego cya mbere yahise aca agahigo ko kuba ari we mukinnyi muto utsindiye igitego ikipe ya Arsenal, aha akaba yagitsinze ku myaka 18 n’iminsi 174.

Freddie Ljungberg umutoza mukuru w’agateganyo wa Arsenal

Iyi ntsinzi ya Arsenal yatumye igera ku mwanya wa 9 n’amanota 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza, aha kandi ni itsinzi ya mbere y’umutoza Freddie Ljungberg kuva afashe iyi kipe nk’umutoza mukuru w’agateganyo nyuma yaho uwari umutoza mukuru Unai Emery yirukaniwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top