Imikino

U BWONGEREZA: Arsenal yasinyishije Willian wakiniraga Chelsea

Photo

Umunya-Bresil wari rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Willian Borges da Silva yamaze kwerekeza mu ikipe ya Arsenal nyuma yaho ibiganiro bimugumisha mu ikipe ya Chelsea bitagenze neza, kuri ubu akaba yasinye amasezerano y’imyaka itatu akinira ikipe izwi nk’iy’abarashi.

Ibyo kwerekeza mu ikipe ya Arsenal kuri Willian wahawe nimero 12, bibaye nyuma yaho we n’ikipe yakiniraga ya Chesea bananiwe kumvikana mu kongera amasezerano aho iyi kipe yamuhaga amasezerano y’umwaka umwe mu gihe we yasabaga ko yahabwaga imyaka itatu ngo agume muri Chelsea.

Nyuma yo kutumvikana ku mpande zombi ikipe ya Arsenal itozwa na Arteta yemeye ko yamuha ayo masezerano birangira bumvikanye ko azakinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere aho amasezerano ye azageza mu mpeshyi z’umwaka wa 2023.

Ibinyamakuru bitandukanye mu Bwongereza byanditse ko Willian agomba guhabwa miliyoni 35 ndetse akajya ahembwa ibihumbi 220,000 by’amapawundi (Pound) ku cyumweru.

Willian Borges Da Silva w’imyaka 32 y’amavuko kuva ageze mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2013 kugeza muri kanama 2020, yayikiniye imikino 234 atsinda ibitego 37, by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino mu marushanwa yose yakinnye imikino 37 atsinda ibitego 9.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top