Imikino

U Bwongereza: Bruno Fernandes yasinyiye Manchester United

Photo

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ U Bwongereza yatangaje ko yagiranye amasezerano n’umukinnyi w’umunya portugali Bruno Fernandes ikaba iyi kipe imukuye mu ikipe ya Sporting Lisbon yo mu gihugu cya Portugal.

Uyu mukinnyi Bruno Fernandes wagiranye amasezerano n’ikipe ya Manchester United akaba yatanzweho miliyoni 68 z’ama pawundi ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ine n’igice akinira iyi kipe izwi nk’amashitani atukura yo mu mujyi wa Manchester .

Bruno Miguel Borges Fernandes w’imyaka 25 y’amavuko yagiranye amasezerano na Manchester Unitred azamugeza mu mpeshyi z’umwaka wa 2025 ni ukuvuga umwaka w’imikino wa 2024 - 2025 nibwo amasezerano ye azaba arangiye.

Bruno Fernandes waguzwe n’ikipe ya Manchester United akaba akina mu kibuga hagati yaguzwe kubera icyuho iyi kipe ifite muri icyo gice bitewe nuko kugeza ubu umukinnyi Paul Pogba yagize ikibazo cy’imvune bituma azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa kabiri, si uwo mukinnyi wenyine wavunitse ku bakina kuri uyu mwanya kuko na Scott MC Tominnay nawe afite imvune izatuma agaruka mu kibuga kugeza uku kwezi kurangiye, ku bwibyo United yahisemo kuzana Fernandes ngo ayifashe mu kwitwara neza mu marushanwa atandukanye iyi kipe izakina.

Bruno Fernandes avuye mu ikipe ya Sporting Club Portugal ayimazemo imyaka 3 kuko yayigezemo mu mwaka wa 2017, kuva muri uwo mwaka Bruno yahakinnye imikino 83 atsindamo ibitego 39, by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2019-2020 uyu mukinnyi yakinnye imikino 28 atsinda ibitego 15 mu marushanwa yose.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top