Imikino

U Bwongereza: Muri shampiyona y’uyu mwaka Manchester united imaze gutsinda Chelsea 6-0

Photo

Ikipe ya Manchester United yaraye yitwaye neza itsinda ikipe ya Chelsea mu mukino wa shampiyona yo mu Bwongereza ubwo yakinwaga ku munsi wayo wa 26, muri uyu mukino Chelsea yari yakiriye uyu mukino yatsinzwe ibitego bibiri ku busa .

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ubwo United yatangiye neza igerageza amahirwe yo kubona igitego ariko biza kugerwaho ku munota wa 45 w’umukino ubwo Antony Martial yatsindaga igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Wan Bissaka nyuma yo gucenga Willian umupira usanga uyu rutahizamu atsinda igitego n’umutwe bitamugoye.

Icyo gitego ni cyo cyatandukanyije impande zombi kugeza ubwo mu gice cya kabiri ikipe ya Chelsea yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cyo kwishyura cyari gitsinzwe na Kurt Zuma umusifuzi avuga ko mbere yuko gitsindwa habayeho gusunika myugariro wa United bituma icyo gitego kitemerwa.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 66 ni bwo United yongeye kubona igitego cya kabiri nyuma yaho ybonye koruneri iterwa na Bruno Feernandes uherutse gusinyira United, uwo mupira yateye ukaba wahise utsindwa neza na myugariro Harry Maguire uherutse kugirwa na kapiteni w’iyi kipe ya Manchester United.

Muri uyu mukino, ikipe ya Chelsea yanyuzagamo na yo igasatira yabonye igitego cyatsinzwe na Olivier Giroud ariko na cyo nticyemerwa kuko amashusho yagaragaje ko habayeho kurarira mbere y’uko agitsinda bityo icyo gitego na cyo gikurwaho kugeza ubwo umukino warangiraga Chelsea itsinzwe ibitego bibiri ku busa dore ko no mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi Chelsea yari yatsinzwe ibitego 4-0 ku giteranyo cy’imikino yombi ya shampiyona biba ibitego 6-0 mu mikino yahuje amakipe yombi.

Gutsinda uyu mukino kuri United byayigejeje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo aho kugeza ubu ifite amanota 38 mu gihe ikipe ya Liverpool yo ya mbere ifite amanota 79 ikaba ikurikirwa na Manchester City ifite amanota 51.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top