Imikino

U BWONGEREZA: Everton yirukanye Marco Silva, aba umutoza wa kane wirukanywe muri EPL 2019-2020

Photo

Ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatandukanye n’uwari umutoza wayo Marco Silva ashinjwa umusaruro muke agejeje kuri iyi kipe aho kuri ubu nyuma y’iminsi 15 ya shampiyona yo muri icyo gihugu iri ku mwanya wa 18 aho iyi kipe ifite amanota 14.

Intandaro yo kwirukanwa kwa Silva muri Everton ibaye nyuma yaho iyikipe yatsinzwe kuri uyu wa gatatu mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, aho iyi kipe yatakaje mu mukino bahuraga n’ikipe ya Liverpool mu mukino amakipe yombi aba arwanira gutahukana itsinzi mucyo bise Mersey Side Derby, uyu mukino ukaba wararangiye ikipe ya Liverpool iwutsinze ibitego 5-2 bituma uyu mutoza yuzuza imikino icyenda adatsinda.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, ubuyobozi bwe buyobowe na Farhad Moshiri bwahise bwandikira Silva ibaruwa imusezerera. Uyu mutoza wanenzwe umusaruro muke yaherukaga gutsinda ku itariki ya 09 11 2019, mu mukino batsinze ikipe ya Southmpton City ibitego 2-1 ubwo bakinaga umunsi 12 wa shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Marco Silva w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Portugal, yirukanywe ku gutoza iyi kipe nyuma y’iminsi 554 ayitoza kuko yayigiyemo tariki ya 31 05 2018 , muri iyo minsi yari amaze gutoza imikino 61 atsindamo imikino 25 anganya 11 atsindwa indi mikino 25 mu marushanwa atandukanye yatoje ikipe ya Everton mu gihe cy’amezi 18 yari ayimazemo nk’umutoza mukuru.

Kuri ubu ikipe ya Everton, iraba itozwa n’uwari umutoza wungirije Duncan Ferguso ndetse kandi akaba anitegura umukino w’umunsi wa 16 bazakina kuri iki cyumweru n’ikipe ya Chelsea.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’iburayi byamaze kwandika ko uyu mutoza wirukanwe ashobora gusimburwa na David Moyes wigeze no gutoza iyi kipe hagati y’umwaka wa 2002 ndetse n’umwaka wa 2013, mu bandi batoza barimo kuvugwa ko basimbura Marco Silva harimo Vítor Pereira kuri ubu utoza ikipe ya Shanghai SIPG yo mu gihugu cy’u Bushinwa.

Uyu mutoza abaye uwa kane wirukanywe muri shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, nyuma ya Unai Emery watozaga ikipe ya Arsenal, Mauricio Pochettino wahoze atoza ikipe ya Tottenham Hotspurs ndetse na Quique Sanchez Flores watozaga ikipe ya Watford.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top