Imikino

U BWONGEREZA: Harry Kane aramara amezi 3 adakina

Photo

Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspurs Harry Kane agomba kumara igihe kitari gito hanze y’ikibuga bitewe n’imvune yagize mu mukino iyi kipe yakinnye n’ikipe ya Southampton ubwo uyu mwaka wa 2020 watangiraga.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Spurs bwavuze ko uyu rutahizamu azagaruka mu kibuga nyuma y’ukwezi kwa Kane bitewe n’imvune yagiriye mu mukino yavunikiyemo ubwo batsindwaga na Southampton igitego kimwe ku busa wabaye ku itariki ya mbere z’uku kwezi. Icyo gihe yagize ikibazo ku kibero cy’ibumoso ahita asimburwa na Eric Lamela, ku bw’iyo mvune abaganga ba Spurs bakaba bahise bavuga ko uyu mukinnyi azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa kane ndetse bikaba binateganyijwe ko azanabagwa.

Kuvunika kwa Harry Kane w’imyaka 26, bizatuma uyu mukinnyi hari imikino ikomeye atazakinira iyi kipe ye harimo imikino 10 ya shampiyona y’u Bwongereza, imikino 4 ya FA Cup ishobora no kwiyongera bitewe nuko ikipe ye izitwara, imikino ibiri ya Champions League ndetse n’indi mikino ibiri y’ikipe y’igihugu.

Harry Kane wavunitse mu ntangiriro za 2020 avunitse amaze gukina imikino 20 muri shampiyona y’u Bwongereza atsinda ibitego 11 mu gihe mu mikino ya Champions League Harry Kane yakinnye imikino 5 atsinda ibitego 6 muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top