Imikino

U BWONGEREZA: Joe Hart yerekeje muri Tottenham

Photo

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Burnley na Manchester City zo mu gihugu cy’u Bwongereza Joe Hart yerekeje mu ikipe ya Tottenham Hotspur ku buntu.

Charles Joseph John Hart uzwi nka Joe Hart w’imyaka 33 y’amavuko yasinyiye ikipe ya Tottenham izwi nka The Lilywhites amasezerano y’imyaka ibiri, ni ukuvuga ko Hart azakinira iyi kipe kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu munyezamu wigeze gukinira ikipe ya Manchester City mu gihe cy’imyaka 12, yayivuemo muri 2018 yerekeza mu ikipe ya Burnley akaba yarahavuye amasezerano ye arangiye abona kwerekeza muri Tottenham.


Joe Hart aje muri iyi kipe ahasanga umutoza Jose Mourihno

Joe Hart akaba aje muri iyi kipe ibarizwa mu majyaruguru y’umujyi wa Londres ahasanga abandi banyezamu bakomeye barimo Paulo Gazzaniga ndetse na Kapiteni wayo Hugo Lloris.

Muri 2017, Uyu munyezamu Joe Hart yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakiniye imikino 75 mu gihe cy’imyaka icyenda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top