Umutoza wungirije mu ikipe ya Aston Villa John Terry ashobora kuva muri iyi kipe bitewe nuko yifuzwa cyane n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ya Bristol City bitewe nuko umutoza mukuru wayo Lee Johnson yirukanywe mu mpera z’icyumweru gishize azira kudatanga umusaruro ukwiye.
Lee Johnson wirukanywe muri Bristol City
Nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangiye kubyandika, ngo John Terry yifuzwa cyane n’iyi kipe yahoze ahanganye nayo mu myaka ishize ubwo yari kumwe na Aston Villa mu cyiciro cya Kabiri ariko akaza kuyifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
John Terry wifuzwa na Bristol City
Si John Terry wenyine uvugwa kuba yatoza ikipe ya Bristol City kuko haravugwa n’umutoza Paul Cook kuri ubu urimo gutoza ikipe ya Wigan Atletic ko hashobora kuvamo umutoza umwe agatoza iyi kipe idahagaze neza kuko muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa 12 mu makipe 24.
Paul Cook wifuzwa nai Bristol City
John Terry wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Chelsea kuri ubu we n’ikipe ye ya Aston Villa mu cyiciro cya mbere bari ku mwanywa wa 18 mu makipe 20 aho bashobora no gusubira mu cyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.
