Imikino

U Bwongereza: Manchester United yageze muri 1/4 cya FA Cup

Photo

Ikipe ya Manchester United yaraye igeze mu mikino ya 1/4 cya FA Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya Derby Count ibitego 3-0 harimo ibitego bibiri bya Odion Ighalo witwaye neza muri uyu mukino.

Ikipe ya Derby County yinjiye mu mukino isatira kuko yanabonye amahirwe ubwo yabonye umupira w’umuterekano wageragejwe guterwa na Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United, uyu mupira mu kuwutera ukaba utagize icyo utanga.

Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Manchester ni yo yafunguye amazamu. Ku munota wa 33 ni bwo myugariro Luke Shaw yatsinze igitego cya mbere, ku mupira watewe na Bruno Fernandez ukagarurwa na ba myugariro ba Derby usanga Luke Shaw aboneza mu izamu.

Mbere yuko igice cya mbere cy’umukino kirangira ni bwo iyi kipe yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Odion Ighalo ubwo hari ku munota wa 41 w’umukino, ni nyuma yaho yari aherejwe umupira ari mu bakinnyi benshi ba Derby awuteresha ukuguru kw’imoso igitego kiboneka ubwo bajya no kuruhuka ari ibitego 2-0.

Ikipe ya United yongeye kubona igitego cya gatatu ubwo cyatsinzwe na Odion Ighalo , yagitsinze ubwo hari ku munota wa 70 ku mupira yari aherejwe na Mata na we awuteye mu izamu ugarurwa na ba myugariro, yongeye gusubizamo umupira igitego kijyamo.

Gusezerera ikipe ya Deryb kuri Manchester United byahise biyiha itike yo gukina imikino ya 1/4 cy’iri rushanwa rya FA Cup aho izahura na Norwich City , mu gihe Leicester City izakina na Chelsea, Newcastle United igakina na Manchester City,Sheffield United izakina Arsenal, iyi mikino ikaba itegerejwe gukinwa ku itariki ya 21 Werurwe 2020.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top