Imikino

U Bwongereza: Patrice Evra yagizwe umwe mu batoza ba Manchester United

Photo

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Manchester United, Juventus na Westham Patrice Evra kuri ubu nyuma yaho asezeye ku gukina umupira w’amaguru yamaze kugirwa umwe mu batoza b’abana b’ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza yahoze anakinira.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu myugariro ukomoka mu gihugu cy’bufaransa asezeye kuri ruhago dore ko ari umwe mu bakinnyi b’abanyamwuga banakiniye amakipe afite amazina akomeye ku mugabane w’i burayi, Evra akaba yagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’abana ba Manchester United batarengeje imyaka 18.

Nkuko Patrice Evra yari yabivuze ubwo yasezeraga gukina ku mupira w’amaguru yatangaje ko asezeye kuwukina ariko ko azaguma mu bikorwa byayo, ibi bikaba byashyizwe mu bikorwa byo gukomeza kuguma mu mupira w’amaguru nk’umutoza ndetse iyi kipe ikaba yanamwemereye kuzamurira urwego rwe mu ikipe ya United yo mu bwongereza.

Patrice Latyr Evra w’imyaka 38 yavuye muri Monaco mu mwaka wa 2006 yerekeza muri Manchester United yakiniye kugeza mu mwaka wa 2014, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 8 yamaze muri iyi kipe yahakinnye imikino irenga 273 atsinda ibitego 7.

Nyuma yaje kuva muri iyi kipe yerekeza mu gihugu cy’U Butaliya mu ikipe ya Juventus hagati ya 2014 kugeza muri 2017 aho yahise yerekeza mu ikipe ya Marseille y’iwabo mu Bufaransa asoreza mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Westham United mu mwaka w’imikino ushize aho yahakinnye imikino 5 gusa.

Patrice Evra akaba yanahise atangira imirimo muri iyi kipe dore ko ubwo iyi kipe yanahembaga umukinnyi w’ukwezi kwa munani wabaye Daniel James yanahembwe n’uyu munyabigwi wa Manchester United.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top