Imikino

U BWONGEREZA: Pogba ashobora guhabwa imyaka itanu ari mu ikipe ya Manchester United

Photo

Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ngo yaba yizeye ko izagumana Paul Pogba mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere nyuma yaho uyu mukinnyi byavugwaga ko ashobora gutandukana na yo kuko hari amakipe menshi amwifuza.

Ibi bikaba byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’u Bwongereza cya The Sun, mu nkuru yacyo bavuze ko uyu mukinnyi ashobora kuguma muri iyi kipe izwi nk’amashitani atukura nyuma yaho ibiganiro hagati ye n’iyo kipe bizaba byagenze neza aho bishobora gutangazwa nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ko Paul Pogba azaguma muri United.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko United na Paul Pogba bashobora gutandukana bitewe nuko uyu mukinnyi atishimiye uburyo ikipe ya Manchester United yarimo yitwara ariko we ngo akaba yarumvaga akeneye kwerekeza aho ashobora gutwara igikombe cya shampiyona ndetse banakina imikino ya UEFA Champions League.

Mu makipe yavuzwe ko ashobora kwegukana Pogba havugwaga Real Madrid yo muri Esipanye ndetse n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yahoze anakinira mbere yuko aza mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2016.

Kuri ubu ngo Paul Labille Pogba w’imyaka 27 ashobora kongera amasezerano y’imyaka itanu akiri muri Manchester United, bivuze ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati azaba ari muri United mu gihe cy’imyaka itandatu dore ko yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe.

Kuri Paul Pogba muri uyu mwaka w’imikino 2019-2020 amaze gukina imikino 16 yatsinzemo ibitego 4.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top