Imikino

Tanzaniya: Umukinnyi Samatta agiye gukina mu Bwongereza

Photo

Ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’ U Bwongereza yatangaje ko yagiranye amasezerano n’umukinnyi w’umunyatanzania Mbwana Ally Samatta imukuye mu ikipe ya Genk yo mu gihugu cy’u Bubiligi mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukinnyi Mbwana Samatta wagiranye amasezerano n’ikipe ya Aston Villa yatanzweho miliyoni 10 z’ama pawundi ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ine n’igice akinira iyi kipe ya Aston Villa yo mu mujyi wa Birmingham.

Mbwana Samatta w’imyaka 27 nyuma yo kugurwa n’ikipe yo mu Bwongereza yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ugiye gukina shampiyona yo muri icyo gihugu aho amasezerezano ye azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Uyu rutahizamu wagize urugendo rwiza kuva ubwo yerekezaga mu ikipe ya Genk yo mu Bubiligi mu mwaka wa 2016, avuye mu ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Kongo kinshasa aho yahakinnye igihe cy’imyaka 5 hagati ya 2011 kugeza mu mwaka wa 2016.

Kuva ageze muri Genk mu mwaka 2016, Samatta ahavuye amaze gukinira iyi kipe imikino 101 aho yatsinze ibitego 43, by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, muri iki gihugu cy’u bubiligi yakinnye imikino 28 atsinda ibitego 10 mu marushanwa atandukanye, harimo imikino 20 yakinnye muri shampiyona agatsindamo ibitego 7.

Guhabwa amasezerano kuri Samatta na Aston Villa bimugize umukinnyi wa gatatu iyi kipe iguze muri uku kwezi, ni nyuma yo gutira Danny Drinkwater muri Chelsea ndetse n’umunyezamu Pepe Reina wakinaga muri AC Milan mu gihe yarekuye umunyezamu Lovre Kalinić wagiye muri Toulouse yo mu Bufaransa nk’intizanyo mu gihe cy’amezi atandatu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top