Imikino

U Bwongereza: Premier League yongeye kwigizwa inyuma

Photo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza ryamaze gutangaza ko shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 yamaze kwegezwaho inyuma hafi ukwezi ku gihe cyari cyatangajwe mbere bitewe nuko icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi yose muri iyi minsi.

Ibyo kwegeza inyuma iyi shampiyona byemejwe kuri uyu wa kane mu nama yahuje abahagarariye amakipe yose abarizwa muri yi shampiyona baje kwemeza ko iyi shampiyona yegezwa ikava ku itariki ya 03 04 2020 bitewe no kwiyongere kwa Coronoravirus, byumwihariko ku mugabane w’iburayi bo bakaba bugarijwe cyane.

Abitabiriye iyi nama bakaba bahise bemeza ko iyi shampiyona y’u Bwongereza yasubukurwa ku itariki ya 30 04 2020, si imikino y’icyiciro cya mbere yahagaritswe gusa kuko n’imikino ihuza amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’imikino yose ya shampiyona y’abagore muri icyo gihugu ihagarikwa kugeza kuri iyo tariki ya 30 Mata 2020.

Nubwo abitabiriye iyo nama bafashe uwo mwanzuro wo gusubukura iyi shampiyona mu mpera z’ukwezi kwa Kane ngo iki gihe gishobora kuziyongera bitewe nuko iki cyorezo kizaba kifashe ku mugabane w’I burayi, hakaba hatangajwe ko mu gihe coronavirus yakwiyongera abashinzwe umupira w’amaguru mu Bwongereza nabo bazongera igihe cyo gusubukurwa kwa shampiyona.

Si shampiyona yo mu bwongereza yabaye ihagaritswe gusa kuko no mu bindi bihugu byinshi bamaze guhagarika imikino yose .

I Burayi kandi banaherutse kwemeza ko imikino yagombaga guhuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’i burayi EURO 2020 yari iteganyijwe mu mpeshyi z’uyu mwaka nayo yegejwe inyuma aho biteganyijwe ko izakinwa mu mwaka wa 2021.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top