Imikino

U Bwongereza: Wayne Rooney ashobora guhura na Manchester United

Photo

Rutahizamu w’ikipe ya Derby County Wayne Rooney ashobora kuzahura n’ikipe yahoze akinira ya Manchester United mu mikino y’icyiciro cya gatanu mu mikino y’igikombe cya FA Cup nyuma yaho tombola yaraye igaragaje ko muri icyo cyiciro ikipe ya Derby County ishobora guhura na Manchester United.

Ni Tombola yaraye ibaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2020, isiga hari amakipe akomeye azahura mu cyiciro cy’imikino yo guhatanira igikombe cya FA Cup dore ko hari nk’umukino ushobora kuzahuza ikipe ya Chelsea ndetse na Liverpool mu gihe yaba ibashije kurenga icyiciro cya kane izahuramo na Shrewsbury Town.

Nkuko byagaragaye ko iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 3-5 Werurwe 2020 izabanzirizwa n’imikino y’amakipe yanganyije mu cyiciro cya kane cy’iri rushanwa kuko iyi mikino izakinwa ku itariki ya 4 Gashyantare 2020.

Muri iyo mikino izasubirwamo harimo nk’umukino uzahuza ikipe ya Liverpool na Shrewsbury Town nyuma yo kunganya ibitego 2-2, hakaba kandi umukino uzahuza ikipe ya Tottenham izakira ikipe ya Southampton ndetse n’uwa Derby County izakina na Northampton Town.

Byitezwe ko mu gihe ikipe ya Derby County yaba ibashije gusezerera ikipe ya Northampton Town ,izahura na Manchester United bityo bikaba byatuma Rutahizamu Wayne Rooney w’imyaka 34 ahura n’ikipe yakiniye imyaka 13 hagati ya 2004 na 2017, dore yanayitsindiye ibitego 253 mu mikino 559 yakinnye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top