Imikino

Umubyeyi wa Neymar afite umusore bakundana arusha imyaka 30

Photo

Nadine Goncalves wabyaye icyamamare mu mupira w’amaguru Neymar ari mu rukundo n’umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 y’amavuko mu gihe uyu mubyeyi we afite imyaka 52.

Iby’urukundo rwa Nadine na Tiago byamenyekanye nyuma y’ifoto uyu mubyeyi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’uyu musore aho bari bahagaze mu busitani barebana akana ko mu jisho.

Nyuma y’uko uyu mubyeyi ashyize hanze iyo foto, Tiago Ramos na we yahise ayishyira ku rubuga rwe rwa Instagram ari mu byishimo na Nadine Goncalves.

Neymar ari kumwe na nyina ndetse na mushiki we

Ibintu 10 wamenya kuri Nadine Goncalves, umubyeyi wa Neymar:

- Nyina wa Neymar ni umwe mu babyeyi bize amashuri menshi kuko yarangije muri kaMinuza ya Sao Paulo y’iwabo muri Brazil aha akaba ari naho yamenyaniye na se wa Neymar.

- Nadine Goncalves yabyaranye na Neymar Sr abana babiri dore ko mu mwaka wa 1991 ari bwo bakoze ubukwe, Neymar Jr akaba yaravutse mu 1992 ndetse akurikirwa n’umukobwa witwa Rafaella Santos wavutse mu mwaka wa 1996.

Neymar hamwe n’ababyeyi be bombi

- Nadine Goncalves yamaranye n’umugabo imyaka 25 kuko ubwo hari mu mwaka wa 2016 bombi batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri.

- Nadine Goncalves ari mu rukundo n’umuhungu witwa Tiago Ramos urushwa n’uyu mubyeyi imyaka 30 kuko Nadine afite imyaka 52 mu gihe Tiago afite imyaka 22, ibi kandi bikaba bikurikirwa nuko Neymar Jr arusha Tiago Ramos imyaka 6 kuko Neymar ubu afite imyaka 28.

- Umukunzi wa Nadine Goncalves ubusanzwe azwi mu mikino izwi nka Keen Game ndetse akaba ari n’umunyamideli mu gihugu cya Brazil.

Neymar n’umubyeyi we Nadine Goncalves

Ubwo mu kwezi kwa Gashyantare 2020 Neymar yizihizaga isabukuru y’imyaka 28, Tiago Ramos yagaragaye mu birori byo kwizihiza iyo myaka byabereye mu mujyi wa Paris wo mu gihugu cy’u Bufaransa.

- Nadine Goncalves yemereje ko ari mu rukundo na Tiago abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram tariki ya 14 Mata 2020.

Neymar ari kumwe n’umukunzi wa Nyina

- Nadine Goncalves ubyara ikirangirire Neymar ni umwe mu bakurikirwa kuri instagram aho kuri ubu akurikirwa n’abantu barenga Miliyoni imwe n’igice.

- Neymar Junior agagaraho igishushanyo (Tatoo) ya nyina k’ukuboko kwe kw’iburyo.

Nadine Goncalves na Tiago Ramos

- Nadine Goncalves uri mu rukundo na Tiago w’imyaka 22 afite umwuzukuru umwe wavutse muri 2011 akaba ari umwana w’umuhungu wa Neymar witwa Davi Lucca da Silva.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top