Imikino

Umuzamu wa Real Madrid Keylor Navas agiye kwerekeza muri Paris Saint Germain

Photo

Kuva Thibaut courtois yagera muri Real Madrid, Keylor Navas yagowe no kongera kubona umwanya wo gukina uhoraho, ndetse byanabaye impaka ndende kuko Navas yafatwaga nk’ umunyabigwi kuko yari amaze kubafasha gutwara ibikombe byinshi.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Marca, Keylor Navas yaba agiye kwerekeza muri Paris Saint Germain aho ahamya ko ashaka kongera kuba umuzamu wa mbere udapfa gusimburwa byoroshye, biranashoboka ko uyu munyacostarica w’imyaka 32 yakwerekeza mu Bufaransa mu minsi mike iri mbere aho azaba agiye gusinya amasezerano muri PSG.
ku ruhande rwa Keylor Navas ngo arashaka kujya mu ikipe izatuma yongera kubona umwanya ubanza uhoraho,kandi ngo asanga PSG ariyo kipe yamuha uwo mwanya kuko muri REAL Madrid ho bigoranye nyuma yaho Zinedine Zidane yamaze kwemeza ko Thibaut Courtois ari we muzamu wa mbere bidakuka.

Kuri Thomas Tuchel utoza PSG, ngo asanga Keylor Navas yaba umuzamu wa mbere mwiza kuri PSG,ndetse akaba azanahembwa amafaranga ari hejuru y’ayo yahabwaga muri Real Madrid izi mpamvu ngo akaba yizeye ko zizatuma Navas yemera atagoranye kuba umukinnyi wa PSG.

Keylor Navas naramuka avuye muri Real Madrid, irahita isabwa gushaka umusimbura we waza kuba numero ya kabiri,kuko abo bafite ntabwo harimo uwo babona waba ku mwanya wa kabiri.

Kaylor Navas yageze mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka 2014, aho amaze kubakinira imikino 104.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top