Irushanwa rya Tennis ryaberaga mu mujyi wa New York wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika rizwi nka US Open muri uyu mwaka wa 2019 ryasojwe mu mpera z’iki cyumweru aho mu bagabo Rafael Nadal yatwaye iki gikombe naho mu cyiciro cy’abagore cyegukanywe na Bianca Andreescu.
Mu cyiciro cy’abagabo aho bakinnye umukino wa nyuma hagati y’umunya Esipanye Rafel Nadal yatsinze umurusiya Daniil Medvedev amaseti atatu kuri abiri mu mukino watwaye amasaha 5 n’iminota 50.
Gutwara US Open y’uyu mwaka kuri Rafael byatumye yegera Roger Federel uzwi cyane muri uyu mukino aho kuri Nadal iyi grand Slam yatwaye yabaye iya 19 mu buzimwa bwe aho kuri ubu arushwa Grand Slame imwe na Roger Federel wasezerewe ubwo bari bageze muri 1/4 cy’iri rushanwa asezerewe na Daniil Medvedev.
Mu cyiciro cy’abagore umunyakanadakazi Bianca Adreescu ni we wegukanya grand slam y’uyu mwaka nyuma yaho asezereye umunyamerikakazi Selena Williams wigeze no kuba nimero ya mbere mu myaka yashize gusa kuri ubu akaba ari ku mwanya wa munani .
Nyuma yo gutwara igikombe kuri Bianca w’imyaka 19 yabaye umunyakanadakazi wa mbere ku isi wegukanye irushanwa rikomeye ryo ku rwego mpuzamahanga ndetse na we ku giti cye akaba ari bwo bwa mbere yari atwaye irushanwa nk’iri.
Mu buryo busa n’ubutari bwitezwe na benshi muri iri rushanwa ni uburyo Selema Williams yandagajwe na Bianca Andreescu wamutsinze amaseti abiri ku busa amanota 6-3 ndetse na 7-5 mu gihe asanzwe afite Grand Slam 24.
