Politiki

Abagande baba mu Rwanda barasaba Ambasade kubagoboka

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo

Hari umwe mu bagande Koronavirusi yasanze bari mu Rwanda usaba ko igihugu cyabo binyuze muri Ambasade cyakwihutisha ubufasha kugira ngo bafashwe kubaho muri iki gihe cy’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.
Robert WANYAMA, amaze imyaka 7 akorera mu Rwanda.

Ni umwarimu w’umwuga akaba n’umugabo w’abana 3. Ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi hirya no hino ku Isi zatangiye kubahirizwa we n’umuryango we bari mu Rwanda. Kugeza ubu avuga ko nta mbogamizi zikomeye arahura nazo gusa ngo ahangayikishijwe no kuba iminsi ishobora gukomeza kwiyongera.

Ati "Bigitangira twatekerezaga ko nibura bizarangira nko mu cyumweru kimwe cg bibiri ariko turi kubona iminsi ikomeza kugenda yiyongera. Biri kutugiraho ingaruka rero mu buryo bw’ubukungu. Utangira gutekereza uti ese duke mfite ndadukoresha nte? uti ese mu gihe naramuka nanduye iyi ndwara bizagenda bite? Ukibaza uri ese nzahabwa ubuvuzi nanitabweho nk’uko bigendekera n’abenegihugu mu bitaro? Ariko nyine kubw’amahirwe iyo uteze amatwi amaradio ukanareba televiziyo ubona ko uwo ariwe wese ufashwe n’iyi ndwara ari kwitabwaho neza na minisiteri y’ubuzima na guverinoma muri rusange, ibyo rero ndabishimira guverinoma. Ikibazo nyine nuko iminsi yo kuguma mu rugo iri gukomeza kwiyongera kandi birumvikana ntiwarenganya guverinoma kuko biri gukorwa mu rwego rwo kurinda abaturage muri rusange rero ntiwatekereza ngo kuki batadufungurira ngo twisubirire mu mirimo kuko nibaramuka bafunguye nonaha ntawamenya ibyakurikiraho, biranashoboka ko ari wowe wahita wandura."

Wanyama avuga ko kubahiriza ingamba za leta zigamije kurushaho kwirinda ari byo bizafasha abantu muri rusange kugaruka mu mirimo mu gihe cya vuba.
Leta ya Uganda yatanze amabwiriza yuko nta mugande wemerewe gutahuka mu gihe cyose iki cyorezo kicyugarije Isi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza Koronavirusi. Uyu mugande uba mu Rwanda avuga ko leta y’iki gihugu ikwiye gushaka uko yafasha abagande iki cyorezo cyasanze mu Rwanda niba gutahuka bidashoboka.

Ati "Yego nta bufasha nahawe hano mu Rwanda ariko byaranshimishije kuba abaturanyi barabaruwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakanabaha ibyo kurya mu bihe bitandukanye. Yego, ntitwahawe ibiryo ariko nubundi ndacyafite ubushobozi buke bushobora kumfasha kubaho. Birumvikana ndi umugande ariko hari abandi bagande bari mu gihguu kdi bamwe muri bo bari bafite imirimo hano ariko ntibizigamiye bihagije hari n’abandi nzi bari baraje gusura inshuti cg se n’abandi bari baraje mu bundi bushabitsi murabizi bakaza rero gufatirwa inaha n’izi ngamba bikozwe na leta ya Uganda kuko mu buryo bweruye murabizi ko yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo nta mugande wemerewe gutahuka. Nubwo bavuze kuguma aho turi ntibidukuyeho ko tukiri abagande uko twaba tumeze kose twaba dukennye cg dukize turacyari abagande kandi muri ibyo bihugu turimo nk’ubu dufite ambasade inaha, rero twasaba ko yareba uburyo bwo kwita kuri abo bakeneye ubufasha."

Kugeza ubu nta murongo wihariye watanzwe na Leta y’u Rwanda ujyanye n’uburyo bwo kwita ku banyamahanga iki cyorezo cyasanze bari mu Rwanda mu bijyanye no kubaha ubufasha bw’ibyo kurya cyakora hari ingero z’abagiye babihabwa nkuko n’abenegihugu bari kubihabwa. Binyuze muri ambasade zabo kandi nk’abanye Kongo bari mu Rwanda bari guhabwa ubufasha n’igihugu cyabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top