Politiki

Amajyaruguru: “Hari abayobozi bateranya Leta n’abaturage” – Minisitiri Shyaka

Photo

Ibi minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase yabitangarije mu karere ka Musanze ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’uturere twa Musanze Burera na Gakenke, aho yabaye nk’utunga agatoki bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakirangwa n’imikorere idahwitse abashinja guteranya Leta n’abaturage kuko ngo iyo umuturage ababonyeho isura mbi ahita ayitirira ubuyobozi bwose bw’igihugu.

Bikunze kugaragara henshi ko iyo umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yasuye abatura usanga yakirizwa ibibazo bitari bike, rimwe na rimwe byumvikana nk’ibyakabaye bifite inzego zakabaye zarabikemuye mbere bitarindirijwe abayobozi bakuru. Bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko bahitamo kugeza ibi bibazo ku bayobozi bakuru kuko mu nzego z’ibanze baba barapfukiranwe cyangwa bagakomeza gusiragizwa.

Akenshi inyuma y’uko gusiragizwa k’umuturage hakunze kuba hanugwanugwayo ruswa ibyara iyi mikorere igaragara nk’idahwitse ku bayobozi, ku bwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase akagaragaza ko nubwo iyi ari mikorere irangwa ku bayobozi bamwe na bamwe ariko usanga yambika isura mbi ubuyobozi bw’igihugu muri rusange cyane cyane iyo hajemo ruswa.

Nyuma yo kwibutswa ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari bwo bufite ubuzima bw’abaturage mu biganza ndetse ari nayo ndorerwamo y’uburyo igihugu kiyobowe ku muturage, bamwe mu bagize inzego z’ibanze bavuze ko ibiganiro bagiranye na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bigiye kubafasha kurushaho kunoza imikorere no gushyira umwete mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Bisa nk’aho ariko imvugo nk’izi zitanga icyizere cyo guhindura imikorere ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze zimaze guhinduka nk’indirimbo mu matwi ya bamwe kuko ari zo mvugo ziherekeza buri nama igamije gukeburana, nyamara ariko kuba hagira impinduka zigaragara zibikurikira zo kuzibona bigakomeza kugorana, ibishimangirwa n’inama nk’izi zikunze kuba kenshi kandi zisa n’izigaruka ku ngingo zimwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top