Politiki

Amajyaruguru: Kwegura kw’abayobozi biva mu gushaka kw’abaturage-Guverineri Gatabazi.

Photo

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Nzeri 2019 ni bwo inama njyanama y’akarere ka Musanze yateranye igamije kweguza abayobozi b’aka karere barimo umuyobozi w’akarere, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, nyuma y’aho gato ni bwo hahise hamenyekana n’amakuru y’ubwegure bw’uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru avuga ko uku kwegura cyangwa kweguzwa biva mu gushaka kw’abaturage kuko aribo n’ubundi baba baratoye aba bayobozi bityo ku mu gihe batarimo kuzuza ibyo batorewe kubakuraho nta gitangaje kirimo.

NTIRENGANYA Emmanuel umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Musanze by’umwihariko wari ukuriye komisiyo y’ubukungu akaba ariko ari n’umukozi wa kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Busogo ni we wahise atorerwa kuba ayoboye akarere ka Musanze by’agateganyo, avuga ko hari amakosa yaranze abo asimbuye yakuyemo isomo ryatuma ayobora neza kubarusha.
Akarere ka Musanze gahinduriwe ubuyobozi mu gihe haburaga iminsi itatu gusa ngo aka karere kakire igikorwa kimaze kuba mpuzamahanga cy’umuhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Uretse aha mu karere ka Musanze hegujwe abayobozi bose b’akarere kuri uyu munsi kandi mu karere ka Burera muri iyi ntara y’amajyaruguru naho uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yeguye, mu karere ka Ngororero mu burengerazuba bw’u Rwanda umuyobozi w’akarere n’abamwungirije ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa nabo bandika begura, mu karere ka Karongi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu nabo baregura naho mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Gisagara hegura umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nzeri inkundura yo kwegura yakomereje mu karere ka Rubavu ,aho Marie Grace Uwampayizina wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Janvier Murenzi wari ushinzwe iterambere ry’akarere basezeye ku mirimo yabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top