Politiki

Bugesera: Abanze kwegura bimwe kashi

Photo

Tariki 22 Mutarama 2020 ni bwo twabagejejeho iyi nkuru y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 14 two mu karere ka Bugesera bahatiwe kwegura bikozwe n’umuyobozi w’aka karere Richard MUTABAZI mu byo yise ngo impamvu zabo bwite mu mabaruwa yari yateguye ariko 7 muri bo bakanga kuko batemeranyaga n’impamvu zatanzwe.

Ibi byiyongeraho kandi ko hari n’abakozi b’akarere babatega imitego bagamije kubirukanisha, aha bagatanga ingero nko ku bayobozi ba DASSO ku mirenge baba bashyigikiye abaturage bakora ibiyobyabwenge, umuyobozi w’akagari yashaka kubihashya bakavuga ko abangamiye inyungu zabo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard MUTABAZI yahakanye ibivugwa n’aba bayobozi b’utugari ariko yemera ko hari bamwe beguye ku mpamvu zabo bwite.

Nubwo hari bamwe banze kwegura, bagasubira mu kazi kugeza ubu baragaragaza ko hari ikindi kibazo cyuko hari bamwe mu bayobozi b’imirenge bahaye ba SEDO uburenganzira bwo kugendana kashi (cachet) kugira ngo abo ba gitifu banze kwegura ntibazigire uburenganzira mu biro.

Ni ikibazo Richard Mutabazi uyobora akarere ka Bugesera avuga ko kigiye gusuzumwa hakamenyekana ba gitifu babikoze, gusa akongera gushimangira ko bategujwe ahubwo ko beretswe ibyo bakwiye gukosora.

Kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali afatwa nk’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga bimuha uburenganzira bwo kurangiza imanza zose ziri mu bushobozi bwe. Ibi rero byo kuba hari bamwe badafite uburenganzira kuri kashi birumvikanisha ko nta kabuza hari aho ibyemezo by’inkiko bikomeje gutinda gushyirwa mu bikorwa, ibikomeza kubangamira umuturage ukeneye kurangirizwa urubanza.



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. JOHN

    Saturday 22 February 2020

    NGO ba gitifu b’utugari babangamirwa na DASSO coordinators b’imirenge muguca ibiyobyabwenge????!!!!!

    Hhhhh bashake izindi mpamvu kuko icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa,

    Ndibuka neza ko mbere ya 2014 urwego rwa DASSO rutarajyaho hari kanyanga nyinshi aho bagiriyeho bacogoje kuburyo bugaragara abazitekaga bakanazicuruza,

    N’ibindi, muzagenzure neza impamvu bashaka kubirukanira ntimukumve ibyo umuntu yivugira gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top