Politiki

Bugesera: Meya yeguje abayobozi 7 muri bo barabyanga

Photo

Abayobozi 7 b’utugari two mu mirenge itandukanye y’akarere ka Bugesera banze gusinya ku mabaruwa bahawe na Meya w’aka karere Richard Mutabazi abasaba kwegura ku ngufu.

Ku wa mbere no ku wa kabiri w’iki cyumweru ngo ni bwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 14 two mu karere ka Bugesera bandikiwe ubutumwa bugufi bubatumiza mu biro bya meya w’akarere. Bahageze ngo bahatiwe kwegura bikozwe n’umuyobozi w’aka karere Richard MUTABAZI ari kumwe n’inzego zindi zirimo uhagarariye RIB mu karere, uhagarariye urwego rw’igihugu rw’iperereza, uhagarariye ingabo n’uwa polisi, umuyobozi wa gereza ya Rilima na visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere.

Mu mabaruwa y’ubwegure basangaga yateguwe habaga handitseho ko basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi iruhande rwayo ngo hakaba hari indi yanditseho ko byakiriwe. Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard MUTABAZI avuga ko nta muyobozi w’akagari yigeze yandikira ubutumwa bugufi amutumiza ku karere ariko akemera ko hari bamwe beguye ku mpamvu zabo bwite.

Nubwo uyu muyobozi ahakana iby’ubu butumwa bugufi, ubwo TV/Radio1 dufitiye kopi mayor Mutabazi yoherereje aba ba gifitu buragira buti "Wiriwe (izina ry’uwandikiwe ubutumwa). Ejo waza mu biro iwanjye saa sita zuzuye. Uramuke. Murakoze.

Ba gitifu b’utugali banze gusinya ku mabaruwa abeguza, bashinja nyobozi y’akarere ka Bugesera kutumvikana. ku buryo uwabakoreye isuzumabushobozi ryanatumye bongezwa imishahara ariwe visi meya ushinzwe ubukungu ngo atari no ku meza y’ababeguzaga, bakavuga ko meya MUTABAZI ngo afata ibyemezo bisa n’ibivuguruza ibya visi meya ari nacy bakeka ko kiri gutuma meya ashaka ko birukanwa.

Hiyongeraho kandi ko hari n’abakozi b’akarere babatega imitego bagamije kubirukanisha.

Uku kweguzwa aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bavuga aha mu karere ka Bugesera, bije nyuma yuko kuva mu kwezi kwa 9, umwaka ushize wa 2019 kugeza ubu mu cyiswe impamvu zabo bwite, hirya no hino mu gihugu nanone hegujwe abakozi mu nzego zitandukanye byumwihariko mu turere bagera kuri 44. Icyo aba bo mu karere ka Bugesera bagaragaje ko cyajya gisuzumirwa ku cyo bita munyangire.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top