Politiki

Bugesera: Umuyobozi abaturage bashinjaga ubusinzi yeguye

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Kuwa kabiri tariki 28 Mata 2020 ni bwo TV na Radio One byabagejejeho inkuru ya bamwe mu batuye mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama y’akarere ka Bugesera, binubiraga imiyoborere yuje ruswa, ubusinzi no kutita ku nshingano bavugaga ko biranga NIYONAGIRA Jean Paul wari umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage muri aka kagari bagasaba ko yahindurwa hagashyirwaho undi.

NIYONAGIRA Jean Paul yari yadutangarije ko ibyo abaturage bavuga ari ukumuharabika kuko ngo nubwo yanywaga inzoga ariko ubu yazigabanyije cyangwa akaba yaraziretse.Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama buvuga ko bugiye kugenzurira hafi imyitwarire y’uyu mukozi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard MUTABAZI yabwiye TV/Radio1 ko amasaha make nyuma y’iyi nkuru ngo NIYONAGIRA Jean Paul wari umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage mu kagari ka Kibungo kadasanzwe gafite undi muyobozi yanditse ibaruwa asaba kwegura. Mu gihe hagitegerejwe kwemeza ubwegure bwe no kureba ko yakurikiranwa ku byaha nshinjabyaha ,ngo aka kagari kagiye kuba gashakiwe umuyobozi w’agateganyo.

Uretse kuba NIYONAGIRA Jean Paul ari we wabashije gutangwaho amakuru n’abo ayobora hirya no hino mu gihugu haracyagaragara bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagifite imiyoborere mibi yiganjemo ruswa, kunyereza ibya rubanda, ubusinzi n’ibindi bidakwiriye umuntu wakabaye abera abandi icyitegererezo, mu gihugu nk’u Rwanda kigendera ku mategeko yashyizweho hagamijwe kwamagana bene iyo mikorere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top