Politiki

Byaba bibabaje hari abanyamakuru batanga amafaranga ngo bahabwe amakuru- Cleophas Barore

Photo


Inkuru ya Fulgence Hakizuwera

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC(Rwanda Media Commission ) ruranenga bikomeye abaturage n’abanyamakuru batekereza ko amakuru agurishwa ,aho umunyamakuru ajya gushaka amakuru mu baturage bakamusaba amafaranga ngo babone kuyamuha ndetse na we akabaha ayo mafaranga .Umunyamakuru ukora ibyo ngo aba akwiriye gukurikiranwa n’amategeko.

Ni mu gihe abanyamakuru batandukanye nabo banenga uwo muco kuko uvangira itangazamakuru rigendera ku mahame ya kinyamwuga.

Mu buryo bw’ibanga yafashwemo hari amajwi y’abaturage TV na Radio One bifite yumvikanisha abaturage basaba umunyamakuru amafaranga ngo babone kumuvugisha. Aba baturage bavugaga ko amakuru adatangirwa ubuntu ngo kuko we ari mu kazi ke nyamara ngo hari ababishyura nabo bakabona kuyabaha.

Ku muturage usobanukiwe yemeza ko guhabwa amafaranga ngo utange amakuru icyo gihe utanga amakuru ahwanye n’amafaranga wahawe cyane ko ayo makuru atangwa aba ashingiye ku maco y’inda.

Abanyamakuru b’abanyamwuga bafata iyi ngeso yo kwishyura uguha amakuru nk’icyorezo kuko yiganje ahanini mu bakorera ku mbuga nka Youtube bagamije gushitura ababakurikira. Kuba umunyamakuru yagenda agaha umuturage amafaranga ngo amuvugire ibyo ashaka bitesha agaciro umwuga bishobora kuzatuma amakuru menshi afatwa nk’ibinyoma nkuko bivugwa n’umunyamakuru umaze igihe muri uyu mwuga Bwana Oswald MUTUYEYEZU aho ashimangira ko kugura amakuru biteye agahinda kw’umwuga w’itangazamakuru.

Jean Baptiste Karegeya , umunyamakuru w’umunyamwuga anenga umunyamakuru wese ushaka amakuru muri ubwo buryo bityo bigatuma rubanda bahimba ibyo bamubwira. Aha ni ho ahera avuga ko amakuru atagurishwa kuko ari umutungo wa rubanda kandi ugamije kubungura ngo icyo gihe abantu bazahimba ibyo kuvuga uko bizeye ko hari icyo bari buhabwe .

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Bwana Cleophas Barore avuga ko umuturage usaba amafaranga ngo atange amakuru aba akwiriye no kutayakurikira ntayamenye mugihe we adashoboye kuyatanga ,ariko umunyamakuru nawe wishyura umuturage ngo amuvugire ibyo ashaka ubu ngo ni uburwayi bukomeye ibi ngo ntibyemewe mu mwuga ubikora aba agomba guhanwa.

Umwuga w’itangazamakuru ubusanzwe mu mahame awugenga ukuri n’ubunyamangamugayo ni byo biza ku isonga ari na yo mpamvu usanga rubanda rwizera itangazamakuru ku gipimo kiri hejuru ugereranyije n’izindi nzego zitandukanye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top