Politiki

Gasabo: Akarere kasuye abaturage bako bafungiwe I Mageragere.

Photo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abayobozi b’imirenge igize aka karere basuye abaturage babo bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge (izwi nka Gereza ya Mageragere )mu rwego rwo kumva ibibazo bafite ngo babikemure, no kureba aho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igeze kuri aba baturage.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen avuga ko aba bagororwa ari abaturage babo kandi na bo bafite ibibazo bakeneye gufashwamo nk’indi miryango yose isanzwe.

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS)
CGP RWIGAMBA George yavuze ko ibi bifite akamaro ku bagororwa kuko bakorerwa ubuvugizi ntibahabwe akato mu miryango baturukamo dore ko ari n’igikorwa gihuriranye n’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yavuze ko byari no muri gahunda yo kureba aho bageze muri iki gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge nk’abandi banyarwanda muri rusange.

Gereza ya Nyarugenge irimo abagororwa 377 bakomoka mu karere ka Gasabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top