Politiki

Gatsibo: Perezida Kagame yaciye amarenga ko hari abandi bayobozi bashobora kwirukanwa

Photo

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yaciye amarenga ko hari abandi baminisitiri bashobora kwirukanwa muri guverinoma mu gihe cya vuba.
Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 17, umukuru w’igihugu yasabye abakiri bato kwirinda imikorere n’imico mibi biranga bamwe mu bayobozi bakuze.

Ijambo ry’umukuru w’igihugu ritangiza uyu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, ryagarutse ku mikorere idahwitse ya bamwe muri bo.

Yahereye ku bayobozi batatu bakomeye muri guverinoma baherutse gutangaza ko beguye ku mirimo ari bo Dr Diane Gashumba wari ministiri w’ubuzima, Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi. Umukuru w’igihugu yagarutse ku makosa ya buri umwe muri abo yaba ayo bakoreye mu ruhame no mu kazi kabo yewe ashobora no kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.
Mu ijambo rye ariko Perezida Paul KAGAME yabaye nk’uca amarenga ko hari n’abandi batatu bashobora kwegura biturutse ku mikorere mibi.

Si ubwa mbere perezida Kagame kandi agaragaza ko hari abayobozi bashaka kuyobora ibigo bya leta nk’ibyabo bwite, ikintu yongeye kugarukaho no muri uyu mwiherero wa 17, abasaba ko niba bibananiye bagira ubutwari bwo gusezera akazi ku neza.

Perezida Kagame, yasabye abayobozi bakiri bato kwirinda imico mibi iranga bamwe mu bayobozi bakuze, kugira ngo imbere habo n’ah’igihugu hazabe heza. Hasubijwe amaso inyuma ku byagiye biranga umwiherero w’abayobozi bakuru nko mu myaka 3 ishize, bigaragara ko umukuru w’igihugu adahwema kwibutswa aba bayobozi amakosa amwe byumwihariko yiganjemo imikorere mibi, kwikubira ibya rubanda no kwihanangirizwa kenshi ibiviramo bamwe kwirukanwa no kwegura ku mirimo.

Inkuru irambuye ni mu makuru ya TV1.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top