Politiki

Kigali: Birababaje kuba inzara yica abantu abandi bahaze – Jeanette kagame

Photo

Madamu Jeanette KAGAME aravuga ko bitumvikana ukuntu Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu agomba kugaburira mugenzi we ,nyamara ku isi hakaba hakigaragara umubare muni w’abantu bicwa n’inzara ndetse n’abarwaye indwara zituruka ku mirire mibi .
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020 ubwo bari mu masengesho ahuza abayobozi n’abanyamadini agamije gushima Imana ku byo yakoze bizwi nka NATIONAL PRAYER BREAKFAST.{{}}

National Prayer Breakfast ni amasengesho ahuza inzego z’ubuyobozi n‘abanyamadini batandukanye hagamijwe gushima Imana ku byo yakoze no kuyiragiza ibiri imbere, Umuyobozi w’ihuriro ritegura aya masengesho RWANDA Leaders Fellowship Eric MUNYEMANA,avuga ko bibanda ku kureba icyo ijambo ry’Imana rivuga ku bijyanye n’imiyoborere izana impinduka.

DAVID Beasley ,Umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa WFP wafashe umwanya munini yigisha muri iki giterane yababajwe n’uko buri masegonda atanu ku isi hapfa umuntu yishwe n’inzara nyamara hari amatiriyali y’amadolari ahunitse . Yavuze ko Imana izabibaza benshi, agendeye ku ijambo ryo muri Bibiliya rigaragaza uko Yesu/Yezu azanyomoza abantu ababwira ko abo birengagije gufasha ari we burya birengagizaga ,ati “ntihakabaye hariho umuryango ufasha abakene kandi twese ari byo dusabwa “

Jeannette KAGAME Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na we yagarutse ku byegeranyo bitandukanye by’abana bicwa n’inzara abandi bakaba bari mu mirire mibi ibateza ubugwingire , aho yashimangiye ko atumva ukuntu abantu bakomeza kwicwa n’inzara muri iki kinyejana abandi bahaze ko bihabanye n’ijambo ry’Imana.

National Prayer Break Fast ni igikorwa ngarukamwaka kimaze kumenyerwa aho hatekerezwa ku by’Imana ikorera igihugu binyuze mu bayobozi dore ko ubuyobozi bushyirwaho n’Imana .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top