Politiki

Kigali: Domitille Mukantaganzwa yiyemeje kurushaho kumenyekanisha amategeko.

Photo

Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cya Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko habereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya HAVUGIYAREMYE Aimable wayoboraga iyi komisiyo na MUKANTAGANZWA Domitille wamusimbuye kuri uyu mwanya .

HAVUGIYAREMYE Aimable aherutse kugirwa umushinjacyaha mukuru , umwanya yari ariho wo kuyobora iyi komisiyo uhabwa MUKANTAGANZWA Domitille.

Mu byo HAVUGIYAREMYE Aimable avuga ko yagezeho kuva yashingwa iyi komisiyo yo kuvugurura amategeko harimo kuba amategeko yose yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni yaravanweho ,ndetse ubushakashatsi ku mategeko yo mu gihe cy’ubwigenge na bwo bukaba bwari bugeze kure.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston BUSINGYE wari uyoboye uyu muhango, yavuze ko Madame MUKANTAGANZWA Domitille akazi yakoze ayoboye inkiko Gacaca ntawe utakazi ,ibi abishingiraho akavuga ko afite icyo yitezweho kinini nk’umuyobozi mushya w’iyi komisiyo ifite mu nshingano kuvugurura amategeko.

Kugeza ubu mu Rwanda haracyagaragara umubare w’abantu bavuga ko batazi amategeko kugeza ubwo bavuga ko bazi ay’Imana gusa kuko ariyo bigishwa kenshi.

Uku kutamenya amategeko kw’aba baturage ni akazi bigaragara ko gategereje Madame MUKANTAGANZWA Domitille uyoboye iyi komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuko inafite mu nshingano kuyamenyekanisha .Ku bwe, MUKANTAGANZWA Domitille ngo arashyiraho uburyo bushoboka kuko ngo umuturage ntanakwiriye kumenya itegeko ari uko ryasohotse icyiza ngo ni uko agira uruhare mu itegurwa ryaryo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top