Itsinda rizoherezwa na Guverinoma ya Uganda ritegerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, mu nama izahuriza hamwe ibihugu byombi haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati yabyo, aheruka gusinyirwa i Luanda muri Angola.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.
Yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola.
Ayo masezerano yasinywe nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Uganda ikomeje guhohotera Abanyarwanda bayibamo cyangwa bayigendamo, kubangamira ubucuruzi bwarwo no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano mu gihe leta ya Uganda yo yahakanaga ibyo ishinjwa.
Muri ayo masezerano hemejwemo kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi no guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande.
Ayo masezerano anateganya ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi (U Rwanda na Uganda) igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko iyi ari yo nama ya mbere igiye guhuza impande zombi igaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Nduhungirehe yavuze ko itsinda rizaturuka muri Uganda rizagera mu Rwanda kuwa mbere riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
Bakimara gusinya ayo masezerano yo muri Angola , Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’igihe u Rwanda rusabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, igihe cyo kuvanaho iyo nama kitaragera mu gihe hari abanyarwanda benshi bagifungiwe muri Uganda.
Isooko: Igihe.com.
