Politiki

Kigali: Mugesera yanze umucamanza urubanza rurasubikwa.

Photo

Kuri uyu wa mbere urukiko rw’ubujurire rwasubitse urubanza ruregwamo Dr.Leon Mugesera ,nyuma y’uko Mugesera ngo asanze mu nteko y’abacamanza bari bagize inteko y’ iburanisha ry’uyu munsi harimo uwagize uruhare mu rubanza rwe rwa mbere ubwo yakatirwaga gufungwa burundu nyuma yo guhamywa uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi .

Nyuma y’uko akatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose asigaje ,urukiko rukuru rumaze kumuhamya ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ,bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye ku kabaya ,ijambo rifatwa nk’iryashishikarije abahutu kwica abatutsi,Dr .Leon Mugesera yarajuriye none kuri uyu wa mbere yagaragaye mu rukiko rw’ubujurire.

Ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ari nawe wamwunganiraga na mbere Me Rudakemwa Jean Felix ,Umucamanza yatangiye asaba Mugesera kuza imbere y’inteko y’abacamanza ,ariko Mugesera ubwe ahita asaba ko atakwirirwa ahagera ngo kuko adashobora kuburana ahagaze ku mpamvu avuga ko ari iz’uburwayi yagize ati” simbasuzuguye ba nyakubahwa bacamanza ariko sinashobora guhagarara ku mpamvu z’uburwayi.” ati kandi birazwi kuko na mbere kose urukiko rwanyemereraga kuburana nicaye.”

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha icyo bubivugaho bwemera ko uyu yakunze kuburana koko yicaye,ariko buvuga ko imanza ubu zitandukanye kuba atagaragaje icyemezo cya muganga ngo urukiko ari rwo rugomba kubifataho umwanzuro,maze rwiherereye nyuma yo kubiganiraho rwemerera Mugesera kuburana yicaye .

Dr.Leon Mugesera yongeye kumanika ukuboko asaba ijambo ashimira ko yemerewe kuburana yicaye ariko kandi asaba ko abacamanza bagize inteko y’iburanisha bamwibwira akamenya amazina yabo ,bamubwiye ko atari ngombwa arabyanga , akomeza kubibasaba ku mpamvu yahise avuga ko zishobora kubangamira iburanisha mu gihe yaba asanzemo abo atifuza muri uru rubanza .Ni nako byagenze koko kuko nyuma yo guhaguruka akegera abacamanza ari kumwe n’umwunganira abacamanza umwe ku wundi bakagenda bamwongorera mu ijwi rito cyane ,amazina yabo yahise avuga ko asanzemo izina Charles KALIWABO,uyu wahoze ayoboye urukiko rukuru ngo yagiye agira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo kuko ari mu bacamanza bamuburanishije ubwo yahamywaga ibyaha agakatirwa gufungwa burundu.

Yahise avuga ko amwihannye agendeye ku ngingo y’103 y’imiburanishirize y’imanza zirimo n’uru, yemera ko umuburanyi ashobora kwihana umucamanza ,yasabwe gusobanura impamvu yihannye uwo mucamanza ,avuga ko ingingo 106 y’iri tegeko ivuga ko iyo umuburanyi yihannye umucamanza urubanza rusubikwa nta mpaka ,maze mu ijambo rye ati ‘gutanga ibisobanuro kwaba ari ugukurura impaka kandi itegeko rivuga ko nta mpaka zigomba kubaho iyo bimenze bityo”.

Tariki 15 Mata 2016 ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Léon Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo byaramuhamye akatirwa gufungwa burundu.

Ni ibyaha bishingiye ahanini ku ijambo Dr.Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992,ijambo ubushinjacyaha buvuga ko ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza, asebanya, byose bigamije umugambi wa Jenoside.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top