Politiki

Kigali: Ntidendereza William ni we watorewe guhagararira umujyi wa kigali muri sena.

Photo

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2019 mu Rwanda habaye amatora y’Abasenateri 12 batorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali aho watorewe guhagararira umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda ari Ntidendereza William. Ntidendereza yagize amajwi 66 angana na 60%, Mutimura agira 18%, Butera agira 14.5% na ho Rwakayiro agira 7.7%.Imwe mu mirimo ikomeye Ntidendereza yakoze mu Rwanda ni uko mu 2012 yari Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu yanabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya.

Aya matora y’abasenateri yabaye hirya no hino mu gihugu afite ibyiciro bitandukanye gusa kuri uyu wa mbere hatowe 12 mu ntara n’umujyi wa Kigali.
Bamwe mu bagize inteko bakimara gutora bashimye ubwisanzure bari bafite mu gutora ,ibi ngo ni isomo u Rwanda ruha ibindi bihugu kuko intera igezweho mu kumva amatora mu Rwanda ishimishije.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof.Kalisa MBANDA yabwiye TV na Radio One ko nta mbogamizi zagaragaye muri aya matora cyane ko ari amatora yitabiriwe n’abantu bajijutse , dore ko ari abagize njyanama z’uturere n’imirenge.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top