Politiki

#Kwibuka26: Kwibukira mu ngo biragoye ariko ni ngombwa-Perezida Kagame

Photo


Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yatangaje ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubera icyorezo cya Koronavirusi gusa yemeza ko ari ngombwa.

Mu butumwa butangiza Kwibuka ku nshuro ya 26, umukuru w’igihugu yavuze ko hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa.

Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yatanze mu buryo butandukanye n’ubusanzwe mu bihe nk’ibi byo kwibuka ndetse buranashishikariza abanyarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo bwo kwibuka muri uyu mwaka bugoye bitewe nuko abantu badashobora kuba hamwe mu bihe nk’ibi ariko ko ari ngombwa.

Umukuru w’igihugu avuga ko amahano u Rwanda rwanyuzemo yabaye isomo rizakomeza kwigishwa ababyiruka kandi ko ayo masomo akomeza ubumwe bw’abanyarwanda.

Mu muhango wabaye mu gihe gito kandi ukitabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirus, perezida Paul Kagame na madame Jeanette Kagame, bashyize indabo ku mva rusange iri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 banenyegeza urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top