Politiki

Musanze: Uwari Visi Meya yakatiwe gufungwa iminsi 30

Photo

Kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2019 ni bwo NDABEREYE Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kubyaha aregwa byo gukubita no gukomeretsa, no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha byose aregwa birimo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, Ndabereye Augustin yavuze ko yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ko atemera icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akavuga ko yamukubise inshuro imwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kanama 2019, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Mu kwiregura kwe yabwiye urukiko ko icyazamuye amakimbirane uwo munsi ari uko yari maze ibyumweru bibiri arya rimwe nabwo muri resitora, agataha aryama. Uwo munsi rero ngo yagera mu rugo mu ma saa moya z’umugoroba agasanga umugore atetse akaba aryamye(ategereje ko bishya), yajya kubona akabona na we araje araryamye aho atamugaburiye, yamubaza impamvu undi akamubwira ko atari umwana wo gutamikwa ngo agende arye natarya arorere amakimbirane akazamuka ubwo.

Ubushinjacyaha bwo ariko bwabwiye urukiko ko Ndabereye atari ubwa mbere yari akubise umugore we kuko ngo no mu 2014 yigeze kumukubita atwite, icyo gihe ngo akanahukana amuhora ko atakoze isuku mu bwogero.

Si icyo gihe gusa kuko ngo no mu 2017 yamukubise mu bihe bitandukanye, ari naho Ubushinjacyaha bwahereye busaba ko yafungwa iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze.

Ku ruhande rw’umwunganira, Me Habimana Donat, yabwiye urukiko ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bikomeye bugaragaza bihamya uwo aburanira icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye bityo we agasaba ko yarekurwa akaburana ari hanze.
Ndabereye abazwa ku bijyanye no kuba yarapfuye umusatsi umugore we akanamukomeretsa, yemera ko yamukomerekeje ari kumukubita ariko atigeze amupfura umusatsi, agasaba imbabazi z’ibyaha yemera.

Amakuru mashya yamenyekanye mu rukiko ni uko umugore wa Ndabereye yarwandikiye ibaruwa asabira imbabazi umugabo we ngo arekurwe. Gusa Ubushinjacyaha bwakemanze iyo baruwa, buvuga ko yayandikishijwe n’abamushyizeho igitutu, bugasaba ko yateshwa agaciro kuko ngo abayimwandikishije batumwe na Ndabereye.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha no kumva ukwiregura k’uregwa kuri uyu wa gatatu urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko NDABEREYE Augustin uherutse no kweguzwa mu buyobozi bw’akarere afungwa iminsi 30 y’agateganyo, muri uru rubanza rwasomwe uregwa adahari ntacyo umucamanza yavuze ku rwandiko rw’umugore we amusabira imbabazi ubushinjacyaha bwagaragaje ko burukemanga ubuziranenge nyamara umwunganizi we mu mategeko akagaragaza ko yashingirwaho uwo aburanira akarekurwa akaburana ari hanze.

Biteganyijwe ko ubwo ubushinjacyaha buza bumaze gukusanya ibimenyetso aribwo uru rubanza ruzaburanishwa mu mizi ku byaha uyu NDABEREYE Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu akurikiranweho.

NI IKI AMATEGEKO ATEGANYA KU BYAHA AKURIKIRANWEHO?

Ingingo y’121 y’itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)…”

Ingingo y’147 igaruka ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye yo ivuga ko “Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top