Politiki

Nyagatare: U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda

Photo

Kuri uyu wa Kabiri ahagana saa tanu z’amanywa ni bwo leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda, abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda mu muhango wabereye ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare.

Bagejejwe mu Rwanda baherekejwe na Polisi n’abandi bakozi bo mu kigo cy’abinjira n’abasohoka cya Uganda.

Abanyarwanda barekuwe uko ari 12 barahita boherezwa muri kaminuza ya Rukara mu kato bazamaramo iminsi 14 mu kubasuzuma niba hatarimo abanduye icyorezo cya COVID-19.

Ubwo muri kamena 2020 yazaga mu Rwanda mu biganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko icyo gihugu cyemeye kurekura Abanyarwanda 130, ariko abagera kuri 310 baregwa ibyaha bikomeye bo bagomba gukomeza gufungwa. Kuri ubu abo Uganda yemeye kurekura bose bamaze kugera mu Rwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top