Politiki

ONU yisubiyeho yemera ko jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni

Photo

Yanditswe na NISINGIZWE Alain Jean Baptiste

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi,umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Antonio Guterres yasabye isi yose kongera kwibuka jenoside yakorewe abatutsi basaga miliyoni , kandi igafatanya mu kurwanya ikintu cyose cyatuma umuryango mugari w’abantu ucikamo ibice .

Ubu butumwa Bwana Antonio Guterres yabunyjije muri Video imara umunota n’amasegonda ane .

Abuterura avuga ko isi yose yibuka abatutsi basaga miliyoni biciwe muri jenoside yakozwe mu minsi ijana gusa kandi bakicwa bazira ko bari abatutsi cyangwa se ari abahutu batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha .
Kuba kuri iyi nshuro Bwana Antonio Guterres ubwe yivugira ko abatutsi bishwe barenga miliyoni bifite icyo bivuze ku Rwanda kuko birushaho kwerekana ukuri kw’amateka ya jenoside yibukwa .

Mu gihe abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye banenga zimwe mu nyandiko ziri no ku rwego mpuzamahanga zakunze gukoresha imibare igenekereza kandi hari imibare izwi neza yabonetse hisunzwe ubushakashatsi bwizewe .

Iyo mibare idahura n’iyo u Rwanda rwakoreye ubushakashatsi yakunze gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa se ibitangazamakuru mpuzamahanga, aho bajyaga bavuga ko jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga ibihumbi 800. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yo itahwemye kuvuga ko abatangaza ibyo bagamije kugoreka nkana amateka cyane ko ubushashatsi nyabwo bugaragaza ko jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Ubushashakatsi bukubiye mu gitabo cya Dr Jean Damascene Bizimana mu myaka itandatu ishize yagaragazaga ko abatutsi bishwe muri jenoside ari miliyoni imwe , ibihumbi 364 n’abantu 20.

Iyi mibare ngo ni yo kwizerwa kandi ni yo ikwiye gukoreshwa nk’uko Bwana Ahishakiye Naphtar umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka aheruka kubibwira TV na Radio one .

Kuba umunyamabanga mukuru wa Loni kuri iyi nshuro yeruye akavuga ko jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe nayo hari inyandiko zayo zakunze kwerekana imibare igenekereje ihereye ku bihumbi 800 , ni intambwe yiyongera ku zindi uyu muryango uteye zifitanye isano n’amateka y’iyi jenoside.
Indi ntamwe yibukwa , ni ukuba uyu muryango warashyize kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku rwego mpuzamahanga .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top