Politiki

Rubavu: Abaturage ntibumva impamvu abayobozi baza kubasaba amajwi iyo biyamamaza ariko bajya kwegura ntibabibamenyeshe

Photo

Kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana bamwe mu bayobozi b’uturere bagenda begura ku bushake bwabo abandi bakeguzwa n’inama njyanama z’uturere twabo.

Mu karere ka Rubavu naho kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019 inama njyanama y’aka karere yasuzumye kandi yemeza ubusabe bwo kwegura bw‘uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere MURENZI Janvier n’uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza UWAMPAYIZINA Marie Grace.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Uretse aba bagize komite nyobozi beguye ku bushake bwabo kandi, n’uwari umukozi w’aka karere ushinzwe imirimo rusange y’akarere KALISA Roger nawe yanditse asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ubusanzwe abayobozi b’akarere batorwa n’abaturage ubwabo binyuze mu matora aziguye kuko abagize inama njyanama y’akarere bitorerwa n’abaturage hanyuma akaba aribo bitoramo abagize komite nyobozi (ni ukuvuga umuyobozi w’akarere n’abamwungirije babiri).

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu babwiye TV/Radio1 ko badashimishwa no kumva inkuru z’uko abayobozi babo beguye ku maradiyo , mu gihe nyamara bajya ku buyobozi baje kubasaba amajwi bari kumwe. Bityo bakifuza ko n’igihe bagiye kwegura bajya babisaba wa muturage n’ubundi wabatoye.

Aba baturage bo mu karere ka Rubavu kandi banavuga ko kubwabo nta mikorere idahwitse bazi ku bayobozi babo beguye uyu munsi, bakemeza ko ubundi bishimiraga uko babayoboye bityo bakumva byari bikwiye ko basobanurirwa impamvu abayobozi bitoreye baba beguye cyangwa begujwe.

Agaruka ku kweguzwa kwa komite nyobozi yose y’akarere ka Musanze, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yavuze ko kuba inama njyanama y’akarere iba yaritorewe n’abaturage ubwabo n’ibyemezo ifata byose biba biri mu izina ry’umuturage.

Kuva kuwa mbere Kugeza kuri uyu wa kane tariki ya 05 Nzeri 2019 impinduka nk’izi zo kwegura no kweguzwa zimaze kuba mu turere turenga icumbi turimo; Karongi,Ngororero,Rubavu,Musanze,Nyamasheke,Rutsiro,Gisagara,Burera,Muhanga,Ngoma na Bugesera.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top