Politiki

Rubavu: Kongo irifuza ko gufatanya n’u Rwanda bitagarukira kuri “Ebola”gusa.

Photo

Minisitiri w’ubuzima wa Kongo Kinshasa aravuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu budakwiye kugarukira mu kurwanya icyorezo cya Ebola gusa, kuko abatuye ibuhugu byombi uretse imipaka ibatandukanya ubundi ari abavandimwe.

Ni uruzinduko minisitiri w’ubuzima wa Kongo Kinshasa yatangiye mu Rwanda yinjiriye ku mupaka munini uzwi nka “La Croniche” aha mu karere ka Rubavu maze yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Diane Gashumba wabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rwa mugenzi we wa Kongo ruri muri gahunda yo gushimangira ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola ibihugu byombi byiyemeje.

Ku ruhande rwe, minisitiri w’ubuzima wa Kongo André Eteni LONGONDO yavuze ko kurandura burundu Ebola muri iki gihugu bitari kure akavuga ko ahubwo ikibaraje ishinga cyane ari ukureba uburyo iki cyorezo cyibasiye igihugu cyabo ku nshuro ya 10 kitazasubira ukundi, aha ari naho yahereye avuga ko kuri we abona ubufatanye bw’ibihugu byombi budakwiriye kugarukira aho, kuko abatuye ibihugu byombi ari abavandimwe uretse imipaka yashyizweho n’abakoloni ibatandukanyije.

Minisitiri Longondo ni umwe mu bagize guverinoma nshya ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nyuma y’ibyumweru bibiri yinjiye mu nshingano ze nka minisitiri w’ubuzima uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu akaba yarukoreye mu Rwanda.

Ibi ngo bikaba bifitanye isano cyane n’umukoro wa mbere yasanganijwe wo guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze igihe kirenga umwaka kibasiye icyo gihugu cyane cyane mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ari nayo ihana imbibi n’u Rwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top