Politiki

Ruhango: Minisitiri Shyaka aranenga abayobozi badashyira ingufu mu guca ibiyobyabwenge

Photo

Ubwo aheruka gusura akarere ka Ruhango by’ umwihariko umurenge wa Mbuye, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastase yanenze abayobozi bo muri aka gace badahashya ibiyobyabwenge cyane cyane icya Kanyanga.

Umurenge wa Mbuye uhana imbibi n’ uwa Byimana biherereye mu karere kamwe n’ uwa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi ni umwe mu mirenge irangwamo igihingwa cy’ imyumbati ku bwinshi.

Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko bibabaje cyane kubona umurenge ukungahaye ku buhinzi ugaragaramo ibiyobyabwenge cyane.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko bigoranye ko ibiyobyabwenge cyane cyane icya Kanyanga bicika muri uyu murenge bitewe nuko hari bamwe mu byayobozi bo mu nzego z’ ibanze barimo ab’ utugari n’ ab’ imidugududu bakingira ikibaba ababicuruza.

Kayitare Wellars umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mbuye avuga ko ubuyobozi bwo muri uyu murenge buri kugerageza kurwanya ibi biyobyabwenge byari bimaze imyaka myinshi byaribasiye uyu murenge.

Gusa ngo kuba hari abayobozi bakingira ikibaba ababikora n’ ababicuruza nta byo azi ariko ngo agiye kubikurikirana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top